Yasanze Perezida Kagame mu biro, ibibazo yari afite bihita bikemuka

Umukecuru witwa Hélène Nyirangoragoze w’imyaka 74 y’amavuko wo mu Karere ka Musanze, arishimira ko yasubijwe ubutaka yari yarambuwe ubuyobozi bw’ibanze burebera, ikibazo cye gikemurwa na Perezida Paul Kagame ubwo uwo mukecuru yamusangaga mu biro bye, nk’uko abisobanura.

Uyu mukecuru avuga ko Perezida Kagame yamuhesheje isambu ye aranubakirwa

Uyu mukecuru avuga ko Perezida Kagame yamuhesheje isambu ye aranubakirwa

Uwo mukecuru utibuka itariki yahungukiyeho ava mu gihugu cya Tanzaniya, ubu atuye mu Murenge wa Busogo mu Karere ka Musanze aho yubakiwe inzu bisabwe na Perezida Paul Kagame.

Ngo ubwo yageraga mu Rwanda, yasanze amasambu yasigiwe na Sebukwe yo mu murenge wa Gataraga mu Karere ka Musanze yarigaruriwe n’abantu.

Ngo icyo kibazo yakigejeje mu buyobozi bw’inzego z’ibanze azisaba kumusubiza ibye, ariko ntibabikora, dore ko ngo abigaruriye ayo masambu harimo n’abatunze imodoka bari bafite ubushobozi bwo kumucecekesha.

Ati “Nari narabuze ubutaka Databukwe yavukiyemo mu murenge wa Gataraga. Ubwo nari mvuye muri Tanzaniya ngeze ino, nasanze abantu baranyambuye ibyanjye, nabaza ubutaka bwanjye abayobozi ntibanyumve, najya kubaza abambereye mu butaka bagatanga ruswa dore ko harimo n’umugabo ufite imodoka”.

Muri ibyo bibazo ngo yari mu buzima bubi, dore ko asanzwe anafite umugabo ufite ubumuga bw’ingingo n’umwana ufite uburwayi bwo mu mutwe.

Ngo bajyaga kwandika abatishoboye bakeneye kubakirwa na we akiyandikisha, ariko batangira kubaka agasanga atari ku rutonde rw’abubakirwa.

Ati “Nari ncumbitse mu gakoni k’umuturage yiyubakiye, yambwira ngo sohoka ugende nkabura aho nyura, ubwo ngiye kugira amahirwe abaturage baranyemeza mu bazubakirwa bakubaka njye sinyibone, n’abayobozi ntibite ku kibazo nari mfite”.

Uwo mukecuru avuga ko ibibazo byageze aho bimurenga, yigira inama yo kujya kureba Perezida wa Repubulika ngo amugezeho ibibazo afite, ngo ageze mu biro by’Umukuru w’Igihugu amera nk’ugeze mu ijuru.

Yagize ati “Nafashe umwanzuro wo kujya kwa Perezida Kagame, nkigerayo nabaye nk’ugeze mu ijuru mvuga ikibazo cyanjye, ako kanya bahamagara ku Karere uwitwa Kanyarukato baramutuma ngo agende ampeshe inzu ampeshe n’ubutaka”.

Arongera ati “Nageze mu biro bya Perezida ha handi akemurira ibibazo, narahageze na kashe bantereye ku mpapuro ndacyayifite njye Hélèna Nyirangoragore, nigereye mu biro bya Perezida Kagame. Narahageze aho yakirira ibibazo hararabagirana yewe bampaye n’amazi aryoshye, bamfashe neza no kuza ndetse bampaye n’imodoka inzana”.


Uwo mukecuru avuga ko ibyo Perezida yategetse ko asubizwa ibye akanubakirwa ngo byahise bishyirwa mu ngiro, ubu akaba yarahawe isambu ye yubakirwa n’inzu, akaba ari na ho ahera ashimira Umukuru w’Igihugu.

Ati “Icyo Perezida Kagame yasinyiye n’ufunzwe arafungurwa, ubu narafunguriwe mbese ndi gushimira Perezida. Ubutaka bwanjye yarabumpesheje anterera Kashe bahamagara Kanyarukato wakoraga mu Karere ka Musanze, ubu bampaye isambu yanjye bampa n’iyi nzu ntuyemo, gusa ikintu nkibura ni igikoni, murabona ko ntetse hanze”.

Nyirangoragore arishimira uburyo abayobozi b’inzego z’ibanze bakomeje kumwitaho, n’ubwo afite abarwayi babiri mu rugo avuga ko ubuzima bukomeje kugenda neza kuko yavuye aho yanyagirwaga abona inzu ye.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Busogo aho uwo mukecuru atuye, buremeza ko ubuhamya bw’uwo mukecuru ari ukuri, kuko ngo yari yarambuwe umutungo we wabaga mu Murenge wa Gataraga, awusubizwa nyuma y’uko uwo mukecuru yigereye kwa Perezida Paul Kagame nk’uko bivugwa na Iyamuremye Joseph Umukozi ushinzwe uburezi mu Murenge wa Busogo akaba ari na we uri gukora inshingano z’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge uri mu kiruhuko.

Agira ati “Ni byo koko, uwo mukecuru yigereye kwa Perezida wa Repubulika ikibazo cy’imitungo ye yari yarigabijwe kirakemuka, ubu akaba atuye mu murenge wa Busogo ari na ho yabaye akiva muri Tanzaniya, akaba ari na ho yubakiwe inzu atuyemo”.

Uwo mukecuru arasaba ko abayobozi bose bafatira urugero rwiza kuri Perezida Paul Kagame, ukemurira ibibazo buri muturage wese umugannye, bakajya bakemura neza ibibazo by’abaturage badategereje ko Perezida Kagame ari we ugomba kubyikemurira.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.