Yashyize ku ruhande dipolome ya kaminuza ajya kwiyororera inzuki

Naho Joseph ni umworozi w’inzuki wabigize umwuga, akaba yararangije kaminuza mu ikoranabuhanga ariko ntiyigeze asaba akazi, ahubwo yashyize imbaraga mu bworozi bw’inzuki ku buryo yumva nta kindi yakora.

Yahisemo gukomeza ubworozi bw

Yahisemo gukomeza ubworozi bw’inzuki aho kujya gusaba akazi

Niho w’imyaka 34, atuye mu Karere ka Kicukiro ariko ubworozi bwe abukorera ahanini muri imwe mu mirenge yo mu turere tugize Umujyi wa Kigali ariko iri mu gice k’icyaro, aho afite imizinga ya kijyambere 600 n’indi ya gakondo.

Uyu mwuga ngo yawutangiye akiri umwana yiga mu mashuri abanza, akaba yarawukundishijwe n’umuturanyi wawukoraga.

Agira ati “Aho mvuka mu karere ka Kamonyi twari duturanye n’umuntu wororaga inzuki nkabona arahakura akagurisha bakamuha amafaranga menshi, ubwo nigaga mu mashuri abanza. Muri 2005 natangiye kubikunda cyane ni uko mpera ku mizinga ya gakondo ngenda nzamuka, nakomeje kwiga ngera no muri kaminuza ariko nikomereje iby’inzuki gusa”.

Imizinga ya kijyambere ituma umusaruro uba mwinshi

Imizinga ya kijyambere ituma umusaruro uba mwinshi

Ati “Naje kujya muri koperative hamwe n’abandi ahitwa i Rugobagoba muri Kamonyi, aha ni ho nungukiye ubumenyi. Ibyo byatumye mbona amahugurwa y’Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buhinzi (RAB) ndetse na ARDI, ari bwo natangiye gukoresha imizinga ya kijyambere none ubu nanashinze kompanyi icuruza ibijyanye n’inzuki byose n’ubworozi bwazo”.

Uwo mugabo avuga ko ubu ageze ku musaruro wa toni eshanu z’ubuki ku mwaka kandi ngo abakiriya afite ni benshi ku buryo atabahaza, ari yo mpamvu akomeza yagura ibikorwa bye.

Ati “Uko mbonye amafaranga ngura indi mizinga, nkubaka ahandi hashya ho kuyishyira ndetse nkagura n’ibindi bikoresho kugira ngo nongere umusaruro kuko abakiriya mfite na n’ubu ntarabahaza n’ubwo mbona hafi toni eshanu ku mwaka. Nzakomeza kwagura kugeza ubwo nzaba mpaza abakiriya banjye”.

Niho avuga ko akazi ke kamwinjira nibura ibihumbi 400 by’Amafaranga y’u Rwanda buri kwezi, yamaze gukuramo ibindi byose akenera ndetse yanahembye abakozi icumi yahaye akazi, ahanini bakora akazi ko kurinda ahari imizinga.

Avuga kandi ko umuzinga awusarura inshuro ziri hagati y’eshatu n’eshanu ku mwaka, bitewe n’igihe, uko yitaweho n’aho iherereye, akaba agurisha ubuki ku mafaranga ari hagati ya 4,000 na 5,500 ku kilo.

Agurisha ubuki n

Agurisha ubuki n’ibindi bikomoka ku nzuki

Uretse ubuki inzuki zitanga, uwo mworozi avuga ko zitanga kandi ibyitwa imbori ariko atari za zindi inzuki zikoresha zidwingana. Ngo ni ikimeze nk’utuzi zisohora tukazahindukamo agafu ari ko gasarurwa bigoranye kandi ngo karahenda cyane n’ubwo atarakabonera isoko.

Hari kandi ibyitwa igikoma cy’urwiru, ubundi ngo gikorwa n’inzuki mu buryo bwazo kikaba ari icyo kugaburira urwiru, ariko ngo afite uburyo afasha inzuki kugira ngo zikore cyinshi ku buryo na cyo ateganya gutangira kukigurisha.

Ngo akora kandi amavuta yo kwisiga, buji, amasabune, umuti w’inkweto n’ibindi, byose bikava mu bisigazwa bakunze kwita ibitepfu biboneka nyuma yo kuyungurura ubuki.

Ku muntu ushaka gukora umushinga wo korora inzuki, abwira uwo mugabo agahita amuzanira umuzinga wa kijyambere urimo ibikenerwa byose ndetse urimo n’inzuki ku mafaranga ibihumbi 70, hanyuma agategereza ko uwo muzinga utangira gutanga ubuki, usibye ko ngo iyo waguze imizinga igera ku 10 agufasha gukurikirana ubuzima bwazo kugira ngo zitange umusaruro mwiza.


Niho avuga ko uwo mwuga we umutungiye umuryango ugizwe n’abantu batatu, cyane ko ngo ari wo akesha inzu yubatse mu Mujyi wa Kigali ifite agaciro k’asaga miliyoni 20, ndetse ngo akaba anafite amafaranga yizigamiye muri Banki yamugoboka mu gihe bibaye ngombwa.

Kuri ubu mu Rwanda habarirwa amashyirahamwe n’amakoperative 120 y’aborozi b’inzuki, atanga umusaruro ungana na toni 5,600 ku mwaka, gusa ngo uwo musaruro uracyari muke ugereranyije n’ukenewe ku isoko, nk’uko bitangazwa na RAB.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.