Yemerewe miliyoni 8 zo kwivuza none aguye mu maboko y’abaganga

Nyuma y’uko ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe bwari bwemereye Cyprien Tegamaso kumuvuza, kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Nyakanga 2020 yapfiriye ku Bitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB), ataragera kuri Faisal ngo avurwe.

Tegamaso yapfuye ataragera ku bitaro byitiriwe Umwami Faisal

Tegamaso yapfuye ataragera ku bitaro byitiriwe Umwami Faisal

Uyu mugabo w’imyaka 51, yari amaze imyaka ibiri arwaye mu ruti rw’umugongo. Yari yarivuje guhera ku ivuriro rimwegereye kugera ku bitaro byitiriwe umwami Faisal.

Kuri ibi bitaro bari bamubwiye ko kugira ngo akire bizasaba kumubaga utugufa tubiri two mu ruti rw’umugongo twari twaramunzwe, kandi ko kubimukorera byasabaga miliyoni umunani n’ibihumbi 200.

Kubura amafaranga byatumye ajya kurwarira iwe, yibera mu buriri igihe kirekire, maze ku itariki ya 2 z’uku kwezi kwa Nyakanga ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe bumwemerera kumuvuza.

Gusubira kuri Faisal byasabaga ko yongera guca ku bitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB) na ho ahoherejwe n’Ibitaro bya Kigeme yari asanzwe yivurizaho.

Yitabye Imana uwari umurwaje amaze gusinyisha impapuro kugira ngo imbangukiragutabara imujyane i Kigali.

Umuhungu we ati “Kubera ko yari asigaye yongererwa umwuka, umwana yamwegereye amubwira ko bagiye kugenda, amubwira amagambo abiri gusa, ahita aca”.

Imana imwakire mu iruhuko ridashira.

Inkuru bijyanye: https://www.kigalitoday.com/ubuzima/ubuvuzi/article/akarere-ka-nyamagabe-kiyemeje-kuvuza-tegamaso-wari-warabuze-miliyoni-8-zo-kwivuza

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.