Yoroye intare mu ibanga birangira imwivuganye

Umugabo wo muri Repubulika ya Tchèque yagize atya yiyororera intare ebyiri ariko abikora atabiherewe uburenganzira n’ababishinzwe.


Uyu mugabo w’imyaka 34, umuntu atatinya kuvuga ko yiyororeye ikishi, nyuma yo kwiyemeza korora umwami w’ishyamba, ngo yaje kuzubakira iwe mu rugo ndetse n’umubwiye ko ibyo arimo akora atari byo akamwima amatwi ndetse akanabasaba kutamwivangira mu buzima ahubwo bakareba ibibareba.

Ibyo byatumye uwo munyacekosorovakiya yihenura ku bantu bose, kugera no ku mubyeyi wamwibarutse maze umwanya we wose awuharira izo Rwabwiga.

Ibyo ariko ntibyarambye kuko nyuma y’imyaka ibiri gusa uyu mugabo yasanzwe yapfuye yivuganywe n’intare yiyororeye.

Amakuru y’urupfu rw’uyu mugabo yamenyekanye ubwo se umubyara yamusangaga mu kiraro cy’intare agatabaza polisi n’abaganga ariko ntibigire icyo bitanga kuko yari yamaze gushiramo umwuka.

Nk’uko ikinyamakuru 7sur7 dukesha iyi nkuru cyabitangaje, ngo abaturanyi b’uyu mugabo, wasangaga ntawe ubabajwe n’uko yabavuyemo ahubwo bamwe bagiraga bati “urwishigishiye ararusoma”, abandi bati “ariko twaramubwiye ni uko amatwi arimo urupfu atumva”.

Kugira ngo umutekano ugaruke aho hantu, nyuma yo gushyingura uwapfuye, byabaye ngombwa ko izo ntare zicwa habaho no kuganiriza abahatuye mu rwego rwo kubahumuriza.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.