Yvan Buravan wari umaze kubaka ibigwi muri muzika ubu ntagihari / Urugendo rw’uburwayi bwe kugeza apfuye

Umuhanzi Burabyo Yvan (Yvan Buravan) yitabye Imana mu rucyerera rwo kuri uyu wa 17 Kanama 2022 aguye mu bitaro byo mu Buhinde aho yari yaragiye kwivuriza. Bikaba byatangajwe ko yazize kanseri yari amaranye iminsi itari micye.

Kuva yasohora indirimbo iheruka (Big time), Yvan Buravan yahise afatwa n’indwara atangira kwivuza tariki 2 Nyakanga uyu mwaka.

Nyuma y’icyumweru kimwe kirenga ari kwivuriza mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal, yaje gutaha; icyo gihe yavugaga ko yiyumva nk’uwakize ariko nyuma y’iminsi mike hakiriwe indi nkuru y’uko yagiye kwivuriza muri Kenya.

Kuva icyo gihe inkuru z’uburwayi bwe zakomeje kuba mbi ndetse umuryango we kenshi ugahamya ko icyo ukeneye ari amasengesho ku mwana wabo kurusha gutangaza uko ameze.

Nyuma y’iminsi yivuriza muri Kenya, Yvan Buravan yagaruwe mu Rwanda hatangira gutegurwa urugendo rwo kujya kumuvuriza mu Buhinde aho yajyanywe mu ntangiriro za Kanama 2022.

Mu rucyerera rwo kuri uyu wa 17 Kanama 2022 nibwo byamenyekanaga ko yitabye Imana.

Yapfiriye mu bitaro byo mu Buhinde azize kanseri

Itangazo ry’urupfu rwe ryashyizwe hanze n’abashinzwe kureberera inyungu ze muri muzika.

Yvan Buravan yari umusore w’igikundiro wakundwaga n’ingeri zose.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.