Yvery & Vanilla mu ndirimbo nshya nka Meddy & Mimi / Inshuti yanjye bayiukoz umugore we ari hafi kubyara

Rugamba Yvery na Uwase Vanilla n’imwe muma couple (abakundana) azwi cyane haba kuba uyu muhanzi akunzwe mu ndirimbo z’urukundo hano mu Rwanda, aba bombi bari mu bakurikirwa cyane kuri youtube kubera Prank y’uburyo bakunda gutungurana mu rukundo , bikaba byatumye bamwe babagereranya nka Meddy na Mimi nabo baherutse kurushinga bagahita bagaragarana mu ndirimbo nawe yari yatuye umukunzi we , bisa nk’ibyo Yvery yakoreye Vanilla.

Meddy yakoze indirimbo ‘My Vow’ ayitura umugore we Mimi amushyira no mu mashusho yayo yari avanzemo n’ayo mu bukwe bwabo maze bikundwa na benshi , doreko iyi indirimbo ari n’imwe muza Meddy zarebwe cyane. Kuri iyi nshuro rero umuhanzi ukunzwe n’abatari bacye Yvery nawe niko yabigenje ku ndirimbo ‘Inshuti Yanjye’ yakoreye umukunzi we Vanilla wanagaragayemo atwite.

Iyi ndirimbo isohotse nyuma y’iminsi mike bibarutse imfura yabo. Yverry avuga ko yayikoreye uyu mubyeyi bamaze amezi arenga atatu babana nk’umugore n’umugabo. Muri Kamena 2022 nibwo Yverry yarushinze na Uwase, mu ntangiriro za Nzeri 2022 bibaruka imfura yabo, umwana w’umukobwa.

Yverry avuga ko iyi ndirimbo ye nshya yayikoreye umugore we bakoranye urugendo rw’imyaka hafi itatu y’urukundo, icyakora yongeraho ko buri wese ashobora kuyisangamo mu gihe yaba afite uwo bakundana.

Avuga ko iyi ndirimbo idasanzwe mu buzima bwe. Ati “Ni indirimbo idasanzwe, ibaze ko ari ubwa mbere umugore wanjye agiye mu mashusho y’indirimbo yanjye. Ikindi kirenze kuri ibyo ni uko harimo n’imfura yanjye nubwo yari ataravuka.”

Uyu muhanzi nubwo avuga ko ari indirimbo yakoreye umugore we ahamya ko buri wese yayifashisha ayitura umuntu bakundana, mu gihe yakumva amagambo ayirimo amufasha.

Iyi ndirimbo Yverry ayisohoye nyuma yo gushinga sosiyete ye nshya yise ’Native’, izajya imufasha hamwe n’abandi bahanzi, ikora ibijyanye no gukora indirimbo mu buryo bw’amajwi n’amashusho ndetse ikanafata amafoto. Mu buryo bw’amajwi iyi ndirimbo yakozwe na Bob Pro, mu gihe amashusho yayo yafashwe, akanatunganywa na Xo Ye.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.