Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Gatatu tariki 15 Nyakanga 2020 iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yashyize abakozi n’abayobozi b’amashami bagera kuri 45 muri za Minisiteri n’ibigo bya Leta bitandukanye.
Muri Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) Iyakaremye Zacharie yabaye Umunyamabanga Uhoraho, Dr. Rusanganwa Vincent na Shema Joseph bagizwe Abayobozi b’Amashami mu Bunyamabanga Nshingwabikorwa bushinzwe abakozi bo mu rwego rw’Ubuzima.
Muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA), Zingiro Armand yagizwe Umuyobozi Mukuru (Managing Director) w’Ikigo gishinzwe Icuruzwa ry’Ingufu z’Amashanyarazi (EUCL).
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane (MINAFFET) yahawe Abayobozi bashinzwe kureberera u Rwanda mu bice bitandukanye by’isi, ari bo Kubwimana Rugamba Eric washinzwe Amerika, Umuryango w’Abibumbye ndetse n’Imiryango mpuzamahanga ishinzwe Iterambere.
Bukuzagara Francis yashinzwe Afurika, Kamusiime Fredrick ashingwa Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EAC) na Afurika y’Amajyepfo, Musefano Bonny yashinzwe u Burayi bw’Amajyaruguru n’Iburengerazuba.
Muri MINAFFET kandi, Rugasaguhunga Yvette yagizwe Umuyobozi ushinzwe Aziya y’Amajyepfo n’Uburasirazuba, Maziyateke Uwimbabazi Sandrine ashingwa ubuyobozi bw’Abanyarwanda baba mu mahanga (Diaspora), Basomingera Candy yashinzwe Itumanaho (Communication).
Mu biro by’Umuvugizi wa Guverinoma (OGS), Mucyo Gilbert yahawe kuba Umuyobozi w’iryo shami.
Ikigo cy’Igihugu cy’Amahugurwa mu by’Imicungire y’Abakozi n’Umutungo (RMI) cyahawe Umuyobozi Mukuru mushya witwa Dr. Mulindahabi Charline, ndetse na Habimana Kizito wagizwe Umuyobozi Mukuru wungirije.
Ikigega gishinzwe gutera inkunga imishinga y’Ibidukikije (FONERWA) na cyo cyahawe umuyobozi Mukuru (CEO), Mugabo Teddy, ndetse n’Ikigo gishinzwe Amashyamba kikaba kiyobowe na Mugabo Jean Pierre (DG).
Ikigo gishinzwe Umutungo Kamere w’Amazi mu Rwanda na cyo cyahawe Umuyobozi Mukuru wungirije, akaba ari Niyotwambaza Hitimana Christine, ndetse n’andi mashami atandukanye muri icyo kigo hakaba hashyizwemo abayobozi bashya.
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) yahawe abakomiseri bashya ari bo Mutimukeye Nicole (Visi Perezida), Semanywa Faustin na Uwera Kabanda Françoise.
Ibigo FONERWA hamwe n’igishinzwe Umutungo Kamere w’Amazi mu Rwanda byahawe abagize Inama z’Ubutegetsi ndetse za Minisiteri zitandukanye na zo zihabwa abajyanama ba Minisitiri.