ZAMUKA MUGORE: Serivisi ya Banki ya Kigali iha inguzanyo abagore nta ngwate

Banki ya Kigali (BK) yatangiye kwifatanya n’abagore mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore wizihizwa tariki 8 Werurwe, bijyana no gutangiza impano BK yageneye abagore izwi nka ZAMUKA MUGORE.

Umuyobozi mukuru wa BK, Dr Diane Karusisi aha yari i Rusizi asobanura ibya serivisi ya Zamuka Mugore

Umuyobozi mukuru wa BK, Dr Diane Karusisi aha yari i Rusizi asobanura ibya serivisi ya Zamuka Mugore

ZAMUKA MUGORE ni serivisi abagore bazajya bahabwa na Banki ya Kigali irimo gufunguza konti ku buntu, bakazajya boroherezwa guhabwa inguzanyo ku nyungu iri hasi.

Serivisi yatangijwe n’umuyobozi mukuru wa Banki ya Kigali Dr Diane Karusisi mu Karere ka Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba kizafasha abagore bari mu bucuruzi kubona amafaranga yo gushyira imishinga itandukanye y’iterambere mu bikorwa no kubongerera ubushobozi.

ZAMUKA MUGORE igizwe na Konti isanzwe, iyo kuzigama n’iy’inguzanyo, ikaba ihabwa umugore nibura umaze amezi atandatu akorana na BK kandi afite ibikorwa by ubucuruzi hamwe n abagore bibumbiye mu matsinda.


Muri ZAMUKA MUGORE, BK yemerera umugore witabiriye iyo serivisi guhabwa amafaranga kugera kuri miliyoni nta ngwate, ku nyungu ya 1.54% mu mezi 24 naho abarengeje miliyoni basabwa ingwate bakajya bishyura inyungu 1.375%.

Iyi serivisi izafasha abagore bayifite kubona ikarita ya ATM nta mafaranga baciwe, kutagira amafaranga bakatwa buri kwezi yo gucunga konti, nta kiguzi cyo kwishyura inguzanyo mbere, umukiriya ashobora gukoresha ubwizigame nk’ingwate asaba inguzanyo ndetse n’ushaka kwishyura inguzanyo mbere y’igihe cyateganyijwe nta mafaranga asabwa.


Banki ya Kigali irateganya gutanga serivisi ya ZAMUKA MUGORE ihereye mu mashami 20, mu mashami 80 BK ifite mu Rwanda.

Umuyobozi mukuru wa Banki ya Kigali, Dr Diane Karusisi, avuga ko bamaze umwaka bagerageza iyi Serivisi kandi babonye itanga umusaruro.

Yagize ati “Twayitangije umwaka ushize mu mashami atanu dusanga abahawe inguzanyo ibagirira akamaro. Ubu iyi serivisi igiye gutangirwa mu mashami 20 kandi twifuza ko abagore bagira intego yo kwiteza imbere banki ikabibafashamo. Turorohereza abagore n’abakobwa kongera ibikorwa bakora kandi uko umuntu atera imbere ateza abandi imbere n igihugu. Nk umugore twifuza ko abagore bayitabira.”


Frank Turatsinze ukora mu kigo Access to Finance Rwanda avuga ko iyi gahunda BK igiye gutangirira muri Banki ya Kigali, igamije kuzamura ubushobozi bw umugore.

Agira ati “Ubushakashatsi bwagaragaje ko hagati y abagabo n abagore bakoresha serivisi za banki harimo ikinyuranyo cya 6% kuko abagabo bari kuri 29%, abagore bakaba kuri 23%. Dufatanyije na Banki ya Kigali twifuje ko n abagore bafashwa gukorana na banki.”

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Alphonse Munyantwari avuga ko ubuyobozi buzakora ubuvugizi kugira ngo abagore bitabire serivisi za banki zibongerera ubushobozi bakiteza imbere.

Ati “Ubundi umwana uzi ubwenge bamusiga yinogereza, abakobwa n’abagore bagaragarijwe amahirwe abafasha kongera ibikorwa byabo mu bucuruzi, bemerewe amahugurwa kandi natwe tuzakomeza kubakurikirana tureba ko bishyirwa mu bikorwa.”


Mu Karere ka Rusizi abagore bishimiye iyi serivisi yorohereza abagore kubona inguzanyo byihuse bidasabye ingwate ariko abafite ibikorwa mu gihugu cya Congo basaba ko batekerezwaho kuko badafite ibyo bakora mu Rwanda kandi amafaranga bayazana mu Rwanda. Dr Karusisi avuga ko abagore ba Rusizi na Rubavu bagiye kubatekerezaho bakaborohereza.

Abagore bakora ubuhinzi na bo basabye ko bafashwa mu kwagura ubuhinzi naho kubirebana n’ingano y’amafaranga abagore bazajya bahabwa, ngo bizajya biterwa n’ubushobozi bwabo.




Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.