Umwe mu bakandida biyamamariza kuyobora Zimbabwe witwa Nelson Chamisa yatunguranye, atangaza ko yaba yarafashije Perezida Paul Kagame mu guteza imbere u Rwanda.
Chamisa utavuga rumwe n’ubutegetsi buriho, ariyamamaza mu matora y’umukuru w’igihugu muri Zimbabwe aho ahagarariye amashyaka yihurije hamwe mu cyo bise “MDC”.
Yigeze no kuba Minisitiri w’Ikoranabuhanga n’itunamaho (ICT) muri Zimbabwe.
Kugira ngo yinjire mu ruhando rwa politiki yaje gusanga iturufu yamufasha kwizerwa n’abaturage ba Zimbabwe ari ugutangaza ko yigeze kuba umujyanama wa Perezida Kagame.
Ariko ntibyamuhiriye kuko Perezida Kagame yahise ahakana ko hari aho yigeze ahurira n’uwo mugabo, nk’uko yabitangaje abinyujije kuri Twitter.
Yagize ati “Uyu muntu ntaho muzi nta n’ibiganiro nigeze ngirana na we aho ari ho hose (…) Gahunda na politiki by’u Rwanda mu guteza imbere ICT byatangiye mbere y’uko MDC ibaho! Nifurije ihirwe abaturage ba Zimbabwe!”
Perezida Kagame yasubizaga umwe mu bamusangije inkuru yanditswemo ibyo Chamisa yatangaje kuri Kagame, agaragaza ko u Rwanda rwateye imbere kubera inama yagiye amugira uko bahuraga.
Muri iyo nkuru yasohotse mu gitangazamakuru cyo muri Zimbabwe kitwa “Newzimbabwe.com”, havugwamo ko yavuze ayo magambo ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamaza imbere y’abarwanashyaka ba MDC.
Ngo yagize ati “Murebe ibyo umuvandimwe wanjye Paul Kagame ari gukora mu gihugu cye. Naramufashije cyane mu gushyiraho politiki ya ICT, mugira n’inama y’uko yahindura igihugu cye ubwo twahuriraga i Geneve mu Busuwisi kandi na we yishimiye kumva ibyo namubwiye.”
Amagambo yavuze yizeye ko hari icyizere ari bumuheshe si ko byagenze, kuko n’abandi basomye iyo nkuru bahise bamuha urw’amenyo bamwita umubeshyi.
Umwe mu basomyi yasubije amuninura ati “Ubwo Chamisa azanavuga ko yafashije Yezu guhindura imigati itanu n’amafi abiri ibiryo byagaburiwe imbaga y’abantu bashonje.”
Perezida Kagame amaze kumenyekana nk’umuyobozi ukunzwe n’Abanyafurika benshi cyane cyane urubyiruko.
Abenshi babishingira ku miyoborere yashyizeho itari imenyerewe muri Afurika ndetse n’uburyo ahora aharanira ko umugabane udakomeza kubonerwa mu ndorerwamo y’ubukene no kuba umugabane utifashije.