Zlatko Krmpotić watoje APR FC yagizwe umutoza mushya wa Yanga

Umunya-Serbia Zlatko Krmpotić watoje APR FC mu mwaka wa 2018/2019 akaza kwirukanwa, yagizwe umutoza mushya w’ikipe ya Yanga yo muri Tanzania.

Ikipe ya Young Africans (Yanga) yo muri Tanzania ymaze kubona umutoza ugomba kuyitoza muri uyu mwaka w’imikino wa 2020/2021, agasimbura Luc Eymael wirukanywe muri iyi kipe azira umusaruro mubi ugeretseho n’amagambo arimo ivanguraruhu.

Zlatko Krmpotić watoje APR FC yagizwe umutoza mushya wa Yanga

Zlatko Krmpotić watoje APR FC yagizwe umutoza mushya wa Yanga

Mu minsi yashize ni bwo iyi kipe itabashije kumvikana n’umurundi Kaze Cedrick wigeze no gutoza Mukura Victory Sports, aho yagombaga kuyibera umutoza mukuru ariko birangira batabashije kumvikana.

Ikipe ya Yanga muri uyu mwaka w’imikino ni imwe mu makipe ahagaze neza ku isoko, aho mu minsi yashize yasinyishije Michael Sarpong wahoze akinira Rayon Sports, ndetse n’abandi bakinnyi barimo na babiri bavuye muri AS Vita Club.


Uyu mutoza Zlatko yanyuze mu makipe atandukanye yo muri Afurika arimo Polokwane City yo muri Afurika y’Epfo, ZESCO United, APR FC na TP Mazembe (nk’umutoza wungirije) na Don Bosco zo muri RD Congo.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.