Zuchu yeruye avuga agahinda n’ishavu aterwa no kuba nta narimwe arajya mu rukundo ngo yishime ahubwo yisanga yigunze ari kurira

Umuhanzikazi wo mu gihugu cya Tanzania Zuchu,  mu magambo arimo agahinda n’amaganya menshi yatangaje ko atajya ahirwa mu rukundo kuko igihe cyose abigerageje birangira ababaye kandi yarabyinjiyemo akurikiranye ibyishimo.

Umuhanzikazi Zuhura Othman Soud uzwi ku mazina ya Zuchu, yatangaje ko mu buzima bwe bwose yabayeho atajya ahirwa mu rukundo rwose agiyemo.

Nk’uko tubikesha ikinyamakuru Pulse, cyatangaje ko mu butumwa Zuchu yaganiriye n’inshuti ye yamubwiye ko kuva yabaho atari yajya mu rukundo ngo yishime na rimwe kuko uko agerageje kujya mu rukundo birangira ababaye bikamusigira agahinda n’ishavu.

Yatangaje ko kandi byinshi mu bimubabaza mu rukundo, ni uko umukunzi we amuca inyuma. Icyo gihe iyo bibaye arigunga akarira cyane bityo rero akaba yumva ko atajya ahirwa mu rukundo.

Mu kwezi k’Ugushyingo umwaka ushize, abinyujije muri videi yashyize kuri TikTok nibwo uyu muhanzikazi yemeje ko ari mu rukundo na Diamond Platnumz ariko bidaciye kabiri, buri wese yihakana undi mu ruhame.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.